Kizito Mihigo - Uzabe intwari - Rwanda heroism song

Thanks! Share it with your friends!

You disliked this video. Thanks for the feedback!

Added by iziwacu
261 Views

Published on youtube by Kizito Mihigo Jun 28,2019 @ https://www.youtube.com/watch?v=zAvHqqXra64

 

R/Mwana wanjye uzabe intwari, ndagukunda kandi nkunda u Rwanda, niyo mpamvu ngiye kurugutura. Uzarubere intwari, uzabe ingenzi. Uzabe ingenzi wunganire Imanzi, uzabe ingenzi wuse ikivi cy'Imena.

1. Kibondo, ngiyi impano iruta ikindi, igihugu cyacu Imana yaduhaye tutabiyisabye tutanabihisemo. Twavutse dusanga turi abanyarwanda. Dusigasire uwo murage mwiza twahawe n'iyaduhanze idukunze, ikatwifuriza ineza ikaturaga umunezero. Mwana wanjye, saro ryanjye, ntuzabogore ayo mata y'urwererane mu nkongoro y'ibwami, umwami uruta abandi yaduterekeye ku ruhimbi.

Ese ndate u Rwanda ngeze hehe? Iyi mpano irenze kuririmbwa, ko uwo tuyikesha ari We muhanzi! Umuhanzi mukuru ni Imana.

2. Mwana wanjye aho uzajya uba uri hose, ujye wibuka ko nawe uhamagariwe kuba intwari. Ubutwari twese buratureba.

Ntibikiri iby'abayobozi b'igihugu bonyine cyangwa ingabo zikirinda. Nawe muganga ba intwari uvura abantu, mwarimu nawe, urere uzirikana cyane ko ari wowe mushumba w'intwari z'urwejo.

Niba uri Umuhanzi w'indirimbo, bizakubere inzira y'ubutwari
Niba uri umukinnyi w'umupira, bizakubere inzira y'ubutwari
Wowe mworozi nawe muhinzi, bizakubere inzira y'ubutwari
Wowe usudira nawe mukanishi, bizakubere inzira y'ubutwari
Padiri, Furere n'umubikira, bizakubere inzira y'ubutwari
Pasitori, porofete na Shehe, bizakubere inzira y'ubutwari
Wowe ushinzwe isuku n'isukura, bizakubere inzira y'ubutwari
Wowe utwara abantu mu muhanda, bizakubere inzira y'ubutwari

Category
Rwandese musics Music
Tags
Kizito Mihigo, Uzabe Intwari

Post your comment

Comments

Be the first to comment